Ishyirahamwe ry’ababyaza mu Rwanda ryasoje umushinga More Happy Birth Days

Ishyirahamwe ry’ababyaza mu Rwanda (RAM) ku bufatanye n’umuryango mpuzamahanga w’ababyaza (ICM) ryasoje umushinga w’amezi icumi witwa‘Isabukuru nziza y’amavuko’ mu kwishimira ibyagezweho ahanini byita ku buzima bw’ababyeyi n’abana.

Inama yo gusoza uyu mushinga yabaye ku ya 20 Nyakanga 2022 aho abafatanyabikorwa basuzumye ibyagezweho binyuze mu biganiro byatanzwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Uyu mushinga watangijwe muri Kanama 2021 ugamije kuzamura ubuzima bw’ababyeyi n’abana mu gihe bavuka no kuzamura ireme ry’ubuvuzi bw’ababyeyi n’impinja zivuka hongerwa ubushobozi bw’ababyaza, abaforomo n’abaganga.

Josephine Murekezi, Perezida w’ishyirahamwe ry’ababyaza mu Rwanda

Mu ijambo rye ritangiza iyi nama, Josephine Murekezi, Perezida w’ishyirahamwe ry’ababyaza mu Rwanda yavuze ko umushinga wageze kuri byinshi birimo ubumenyi n’ubuhanga muri serivisi z’ubuvuzi zihabwa ababyeyi n’abana bavuka.

Yagaragaje imbogamizi zimwe na zimwe zajyaga zitera impfu z’ababyeyi.

Ati:“Mu iperereza twakoze, twasanze impfu z’ababyeyi n’abana zitabaho nkana ahubwo byaterwaga n’ubumenyi buke bw’ababyaza,”

Angelique Uwineza, umubyaza akaba n’umuyobozi w’umushinga.

Kuva muri Kanama 2021 kugeza muri Kamena 2022, umushinga wageze ku bikorwa bitandukanye birimo guhugura abashinzwe ubuvuzi bw’ababyeyi n’abana bavuka nk’uko byatangajwe na Angelique Uwineza, umubyaza akaba n’umuyobozi w’umushinga.

Ati: “Mu ntego esheshatu (6) z’ingenzi z’uyu mushinga, icya mbere kwari uguhugura abashinzwe gutanga serivisi zo kwita ku babyeyi n’abana bavuka bagera ku 1.500, uyu munsi turishimira ko twarenze uyu mubare kuko twahuguraye abarenga 1,600,”

Umushinga wageze ahantu hagera ku 112 harimo ibitaro 10 by’uturere, Ibigo nderabuzima 95 n’ibigo 7 by’amashuri yisumbuye.

Uyu mushinga kandi wateje imbere urwego rw’umwuga mu kugabanya umubare w’impfu z’ababyeyi n’abana, guteza imbere uburinganire n’ubushakashatsi bushingiye ku makuru mpamo nk’uko byatangajwe na Mandy Forrester, umwe mu bafatanyabikorwa mu mushinga mu ihuriro mpuzamahanga ry’ababyaza (ICM).

Ati: “Mugihe dusoza uyu mushinga uyu munsi, dufite ababyaza, abaforomo, abaganga b’inzobere kandi twishimiye ko buri wese abigiramo uruhare.”

Dr Oliva Bazirete
Dr Oliva Bazirete, umubyaza akaba n’umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda.

Dr Oliva Bazirete, umubyaza akaba n’umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda Ishuri Rikuru ry’Ubuvuzi n’ubumenyi bw’ubuzima akaba ari na we wari ushinzwe gusuzuma no gukurikirana ibikorwa by’umushinga ‘More Happy Birth Days yasobanuye ibyagezweho mu ntego ya (3) n’iya (4) z’umushinga, anavuga ko uyu mushinga utarangiriye aha kuko habanje ibikorwa byo guhugura abazakurikirana uburambe bw’ibyavuyemo binyuze mu myigishirize y’ababyaza mu mashuri.

Scroll to Top