Mu Rwanda abana bapfa bakivuka bavuye kuri 44 bagera kuri 19
Minisiteri y’ubuzima iratangaza ko umubare w’abana bapfa bataramara ukwezi bavutse, mu myaka irenga icumi ishize wagabanutse bava kuri 44 bagera kuri 19.
Raporo y’ubushakashatsi ku biijyanye n’ubuzima( Demographic and Health Survey) yo mu mwaka wa 2021, yerekana ko mu bana 1000 bavutse mu mwaka wa 2000, abapfaga batarageza igihe cy’ukwezi bari 44, mu gihe raporo y’umwaka wa 2021 yerekana ko bageze kuri 19.
Ababyaza bavuga ko akazi kabo gasaba kwitanga no kugakunda
Ibi ariko ngo ntabwo byapfuye kwikora kuko uretse imbaraga Leta yagiye ishyira muri gahunda zitandukanye z’ubuvuzi, harimo n’uruhare rw’ababyaza (Midwifery), cyane cyane mu gutanga izo serivisi.
Ubwo kuri uyu wa Kane tariki 05 Gicurasi 2022, hizihizwaga ku nshuro y’ijana umunsi mpuzamahanga w’ababyaza, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Corneille Killy Ntihabose, yavuze ko uruhare rw’ababyaza rudatandukanye cyane n’ibyo Igihugu kimaze kugeraho mu myaka 28 ishize cyane cyane mu buzima bw’umubyeyi n’umwana.
Yagize ati “Iyo urebye imibare yo mu mwaka wa 2000, abana bafataga inkingo bari kuri 76%, imibare ya DHS ishize igaragaza ko 96% bari munsi y’imyaka ibiri bafata inkingo zose. Ababyeyi bapfa babyara bari 1070 ku babyeyi ibihumbi 100 baba babyaye, ubu tugeze kuri 203 muri iyo myaka 20 ishize”.
Dr. Ntihabose avuga ko kuba imibare y’ababyeyi n’abana bapfa yaragabanutse bitapfuye kwikora kuko harimo uruhare runini rw’ababyaza
Yakomeje agira ati “Abana twa duhinja twacu tutaragera igihe cy’ukwezi, mu baba bavutse 1000, mu mwaka wa 2000 abatarabashije kubaho bari 44, naho muri raporo ya DHS y’ubushyize bageze kuri 19. Murumva ko harimo uruhare rw’ababyaza cyane cyane mu gutanga izo serivisi n’izindi zitandukanye”.
Bamwe mu babyeyi bavuga ko uruhare rw’ababyaza ari ingezi kuko hari aho umuntu adashobora kwifasha kubyara wenyine.
Barishimira ko uruhare rw’ababyaza rusigaye rugaragarira mu bikorwa bakora
Umwe mu baganiriye na Kigali Today akimara kubyara, yagize ati “Ntabwo nari kumubyara kuko habaye imbaraga. Icya mbere ni iz’Imana yo mu ijuru kuko ababyaza na bo bayoborwa n’Imana, Imana ibakoreramo ukabona bakoranye ishyaka n’umwete. Baramfashije nanjye ndabibona pe! Baba bitanze cyane bagasiga ingo, wenda twebwe ejo tuzataha, ariko bo hari uwiriwe aha, hari uri buze nijoro, urumva ibyo byose ni ukwitanga”.
Hari ikibazo cy’umubare muto w’ababyaza
Kuri ubu mu Rwanda habarirwa ababyaza 1933. Ni umubare bavuga ko ushimishije ugereranyije n’ababyaza Igihugu cyari gifite mbere y’imyaka 28 ishize. Icyakora uyu mubare ngo uracyari muto cyane ugereranyije n’ababyeyi baba bagomba kwitabwaho.
Philippe Mugisha ni umubyaza umaze imyaka ine akora mu bitaro bitandukanye. Avuga ko kuba bakiri bake ingaruka nyinshi zigenda zigera ku bo bafasha.
Ati “Nakoraga ku bitaro bya Kibagabaga, twashoboraga kuba twakwakira abantu nka 40 cyangwa 50 mu ijoro rimwe, binjiye mu bitaro, tukaba twashobora kuba twabyaza abantu hagati ya 15 na 20 mu ijoro, kandi turi itsinda ry’abantu batanu, ugasanga ni ibintu bitoroshye”.
Akomeza agira ati “Kuba abababyaza ari bake ingaruka nyinshi cyane usanga zigenda ziza ku bo dufasha. Nk’ubu turacyagira ababyeyi babyarira mu rugo, ugasanga turacyagira ababyeyi badafashwa mu buryo bwihuse nk’uko byakagenze, kubera kubura imbaraga z’ababyaza”.
Josephine Murekezi ni umuyobozi w’urugaga rw’ababyaza mu Rwanda. Avuga ko batangiye bakora mu buryo bugoranye ariko kuri ubu bishimira byinshi bamaze kugeraho, ariko ngo bahangayikishijwe n’umubare muto w’ababyaza.
Ati “Ikiduhangayikishije ni umubare w’ababyaza dufite kuko ntabwo dushoboye kuba dufite umubyaza muri buri bitaro aho babyarira, kuko iyo dukoze imibare dusanga tubura ibihumbi bitandatu (6,000) by’ababyaza”.
Umuyobozi w’urugaga rw’ababyaza mu Rwanda avuga ko bahangayikishijwe cyane n’umubare udahagije w’ababyaza
N’ubwo umubare w’ababyaza ukiri mucye ariko ngo hari byinshi byagezweho kandi byo kwishimirwa, kuko kugera mu mwaka wa 1994 mu Rwanda hari ababyaza batanu gusa. Umubyaza wa mbere yabonetse mu Rwanda mu mwaka wa 1949, i Kabgayi.
Mu rwego rwo gushaka uburyo hazibwa icyuho cy’umubare mucye w’ababyaza, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Leta y’u Rwanda yashyizeho ishuri rikuru ryigisha abaforomo n’ababyaza rya KHI, kuri ubu hakaba hari n’andi menshi atandukanye ari hirya no hino.
Leta y’u Rwanda ifite gahunda y’imyaka 10 yo guhera mu mwaka wa 2020 yo kongera umubare w’abakora mu rwego rw’ubuvuzi, barimo abaganga, ababyaza, abaforomo, ndetse n’indi myuga ishamikiye ku buvuzi irimo abatera ikinya, abagorora ingingo n’abandi.